Umwe mu baturage baganiriye na Radio Free Asia (RFA) yavuze ko uretse kubuzwa kwishimisha nta n’uwemerewe gukora icyunamo cy’uwe witabye Imana cyangwa ngo yizihize isabukuru iyo ariyo yoyose.

Yakomeje agira ati “Mu myaka yashize iyo abantu bafatwaga banywa inzoga mu gihe cy’icyunamo cya Perezida Kim Jong-Il bafatwaga nk’abanyabyaha bagafungwa, bakajyanwa ahantu hatazwi umuntu ntiyongere kubabona.”

Undi we yagize ati “Abapolisi bahabwa amabwiriza yo gucunga buri wese ku buryo uteshuka ku mategeko aba yatanzwe ahanwa.”

Kim Jong Il yapfuye ku itariki 17 Ukuboza 2011 amaze imyaka 17 ku butegetsi, akaba nawe yarayoboye Koreya ya Ruguru asimbuye se, Kim Il-sung wari umaze gutabaruka mu 1994.

Ku munsi wo gutangira icyunamo cyo kumwibuka, kuwa Gatanu tariki 17 Ukuboza, abaturage bateraniye aho ashyinguye, Kumsusan Palace of the Sun, bahabwa ijambo n’umuhungu we Kim Jong-Un amabendera yururukijwe kugeza hagati.

Mu minsi 11 yo kumwunamira, abasaza bari abasirikare batumira abaturage bakabaha ibiganiro bivuga ku bigwi bye, hakamurikwa amafoto, ubugeni ndetse n’ibitaramo byo kumwibuka.