Yabigarutseho ku wa 12 Nzeri 2025, mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru, KCNA, aho yababwiye ko ibi bizatangarizwa mu Nama Nkuru y’Ishyaka riyoboye iki gihugu.
Ibi kandi yari yabigarutseho ku wa 11 Nzeri, ubwo yari yasuye ikigo cy’ubushakashatsi ku bijyanye n’ikoreshwa ry’intwaro za nucléaire.
Izi mpinduka kandi zigiye kuba nyuma y’uruzinduko uyu mugabo aheruka kugirira mu Bushinwa aho yari yitabiriye ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 ishize u Bushinwa butsinze ubwami bw’u Buyapani bigashyira iherezo ku ntambara ya Kabiri y’Isi.
Bikekwa ko Koreya ya Ruguru itunze intwaro za nucléaire aho bivugwa ko itunze nibura ibisasu bibarirwa hagati ya 15 na 25. Iki gihugu kibarwa mu bifite ibisirikare bihambaye, aho kibarirwa abasirikare miliyoni enye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!