Ibi bisasu byarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya Mbere Ukwakira 2022, byagenderaga ku butumburuke bwa kirometero 50 uvuye ku Nyanja.
Televiziyo y’u Buyapana NHK, yatangaje ko ibi bisasu bishobora kugwa mu Nyanja y’u Buyapani hafi y’icyanya cy’inganda.
Gusa ngo biragoye gukurikirana ibi bisasu kuko bitari biri kugendera ku murongo umwe ahubwo bigenda binyuranamo.
Kuwa Gatatu ndetse no Kuwa Kane w’iki cyumweru nabwo Leta ya Pyongyang yari yagerageje ibisasu byo mu bwoko bwa misile mu gihe Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris yari ari kugirira uruzinduko muri Koreya y’Epfo.
Ibi bisasu Koreya ya Ruguru yarashe nyuma y’aho Korera y’Epfo, Amerika n’u Buyapani byari byatangije imyitozo ya gisirikare yo mu mazi, ibikorwa byaherukaga mu myaka itanu ishize.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo mu Buyapani, Toshiro Ino yavuze ko ibi bikorwa bikorwa bya Koreya ya Ruguru ari ubushotoranyi bweruye.
Ati “Ibi bikorwa bya Koreya ya Ruguru bibangamiye umutekano w’u Buyapani, uw’Akarere yewe n’uw’umuryango mpuzamahanga.”
Kim Jong Un amaze guca agahigo k’igihugu kigerageje ibisasu byinshi muri uyu mwaka, ibikorwa abasesenguzi babona nko kubaka ubushobozi bw’intwaro zikomeye mu gihe Isi yugarijwe n’amakimbirane nk’ayo muri Ukraine ndetse n’ibindi.
Ku rundi ruhande ariko ibi bisasu bya kirimbuzi ndetse n’ibyo mu bwoko bwa misisile (ballistic missile) byamaganywe n’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano inshuro nyinshi, byanatumye Koreya ya Ruguru ifatirwa ibihano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!