Ibinyamakuru bya Leta byatangaje ko iri gerageza ryari rigamije gusuzuma ubushobozi bw’ingabo zirwanira mu mazi bwo gusohoza inshingano zazo, ndetse n’ubushobozi bw’intwaro zigamije gukumira uwashaka kugaba igitero kuri icyo gihugu.

Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru, KCNA, byatangaje ko abayobozi bakuru b’ingabo bakurikiranye iri gerageza ryabereye mu nyanja iri ku nkengero z’iki gihugu mu Burasirazuba.

KCNA ntiyatanze ibindi bisobanuro ku miterere y’izo misile cyangwa uko zarashwe. Yavuze gusa ko iri gerageza ritagize ingaruka mbi ku mutekano w’ibihugu bituranye na Koreya ya Ruguru.

Iki gihugu gikomeje gahunda yo gukora ubwato bugezweho bugendera munsi y’amazi bushobora kurasa misile, ndetse no guteza imbere misile zo mu bwoko bwa “ballistic” na “cruise”.

Koreya ya Ruguru yagiye igerageza izo misile izirasa ku bikoresho bitandukanye, birimo n’ubwato bushaje bugendera munsi y’amazi.

Icyakora ntibiragaragara ko yamaze gushyira mu bikorwa byuzuye ubwato bugezweho bugendera munsi y’amazi bushobora kurasa misile.

Kubugira ni kimwe mu byo umuyobozi w’iki gihugu, Kim Jong Un, ashyize imbere mu rwego rwa gisirikare. Yakurikiranye ibikorwa byo gukora ubwoko butandukanye bwa misile “ballistic” na “cruise” zigamije gushimangira ubushobozi bw’igihugu mu kwirwanaho.

Koreya ya Ruguru yagerageje ibisasu biraswa n'ubwato bugendera munsi y'amazi
Koreya ya Ruguru yagerageje ibisasu biraswa n'ubwato bugendera munsi y'amazi