00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bibiri mu nyanja

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 3 March 2015 saa 02:32
Yasuwe :

Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bibiriri byo mu bwoko bwa Misssile mu Nyanja nyuma y’uko mu cyumweru gishize isezeranyije Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuyigabaho ibitero simusiga.

Koreya ya Ruiguru ivuga ko imyitozo ngarukamwaka y’igisirikare cya USA na Koreya y’Epfo ari ubushotoranyi

Bimwe mu bisasu bya Koreya ya Ruguru mu igeragezwa

Ibyo bihugu byo bivuga ko iyo myitozo nta kibazo iteye kuko igamije kwirinda.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa bivuga ko iyo myitozo irimo ingabo 200,000 za Koreya y’Amajyepfo n’izisaga 3,700 za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iki gihugu cya Koreya ya ruguru cyagiye gikora igerageza ry’intwaro za kirimbuzi mu myaka ya 2006, 2009 ndetse na 2013.

Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize bugaragaza mu 2020 Koreya ya ruguru izaba yamaze gutunga intwaro za kirimbuzi zigera ku ijana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages