Umunyamategeko wa Leta ya Koreya y’Epfo, Rhee Cheol-hee, yatangaje ko izo nyandiko zingana na Gigabytes 235, zari zibitse mu biro bya Minisiteri y’Ingabo muri iki gihugu.
Rhee yabwiye BBC ko izo nyandiko zigaragaza imigambi ya Amerika na Koreya y’Epfo yo gutegura intambara zibwe muri Nzeri 2016. Muri gahunda zabo harimo imishinga y’ingabo zidasanzwe ya Koreya y’Epfo yo gushyiraho ibirindiro bikomeye.
Minisiteri y’Ingabo muri Koreya y’Epfo yanze kugira icyo itangaza kuri uwo mugambi ishinjwa gucurana na Amerika.
Muri Gicurasi, Koreya y’Epfo, yari yatangaje ko iri kugabwaho ibitero by’ikoranabuhanga bigamije kwinjira mu binyamakuru n’ibigo bya Leta ndetse ko Koreya ya Ruguru yaba ibyihishe inyuma. Ibyavuye mu iperereza ryakozwe ntibyatangajwe nubwo Koreya ya Ruguru yahakanye ibi birego ivuga ko ari ibihimbano.
Koreya ya Ruguru na Amerika n’ibihugu byishyize hamwe na yo bimaze iminsi mu ntambara y’amagambo, aho Amerika isaba icyo gihugu guhagarika umugambi wo gukora ibisasu bya kirimbuzi no gusuzuma ibya missile.
Trump aherutse kuvuga kuri Koreya Ruguru mu mpera z’icyumweru gishize abinyujije kuri Twitter, ubwo yavugaga ko ikintu kimwe gusa ari cyo kizashoboka mu gukemura ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi ariko ntiyakivuga izina.



















TANGA IGITEKEREZO