Ni nyuma y’igihe gito iki gihugu kivuze ko cyagerageje igisasu cy’ubumara ‘hydrogen bomb’ muri Gashyantare 2016, byanatumye umwuka ukomeza kuba mubi hagati yacyo na Koreya y’Epfo, ubusanzwe ihabwa ubufasha na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri ubu Amerika iri gufasha Koreya y’Epfo mu gutanga imyitozo ku basirikare bagera ku bihumbi 300.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yahuye n’abahanga mu by’ibisasu bamugaragariza ”ubushakashatsi bakoze mu guhuza imitwe y’ibisasu ku moko atandukanye y’ibisasu by’ubumara.”

CNN dukesha iyi nkuru yavuze ko ari ubwa mbere ikigo cy’itangazamakuru cya Leta ya Koreya ya Ruguru gitangaza ikoranabuhanga n’ahakorerwa ibice by’ibisasu by’ubumara.

Leta ya Koreya ya Ruguru ivuga ko mu gihe bakeba babo ba Koreya y’Epfo bakomeza imyitozo ya gisirikare, ngo bazakoresha ibi bisasu bafite bagamije kubaca intege.

Gusa igisirikare cya Koreya y’Epfo kivuga ko nubwo nta bikorwa by’ubushotoranyi Korera ya Ruguru yari yatangira gukora, ngo bakurikiranira hafi ibikorwa by’igisirikare cyayo.

Koreya ya Ruguru yamaze gukora ibice byo kuzuza ibisasu by'ubumara
Koreya ya Ruguru yamaze gukora ibice byo kuzuza ibisasu by'ubumara