Koreya ya Ruguru yateye ubwoba Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ko ishobora kuyigabaho igitero gikomeye, nyuma y’intambara y’amagambo biturutse ku iyibwa ry’amabanga y’ikigo gikora filimi cya Sony ndetse na filimi yari igiye gusohoka igaragaza iyicwa rya Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-Un.
Nk’uko tubikesha BBC, mu itangazo ryuzuye uburakari, Koreya ya Ruguru yihanije USA ko ishobora kuyigabaho ibitero bigahera ku nzu ikoreramo Perezidansi y’Amerika (White House) n’ubutaka bwose bwa USA. Koreya ya Ruguru ngo ntishobora kwihanganira uwo ariwe wese watesha agaciro umuyobozi wayo.
Koreya ya Ruguru yahakanye y’ivuye inyuma ibyo Leta Zunze ubumwe za Amerika ziyishinja ko iri inyuma y’iyibwa ry’amabanga ya Sony binyuze kuri Internet (cyber-attacks) biterwe na Filimi The Interview yari igiye gusohorwa igaragaza intasi ebyiri za CIA ziba zigize abanyamakuru bitwaza kugirana ikiganiro na Perezida wa Koreya ya Ruguru bakamwica.
Ibi byatangajwe nyuma y’aho ihamije mu buryo bweruye ko Koreya ya Ruguru ari yo yateguye kandi ikanayobora iterwa n’iyibwa ry’amabanga ya Sony Pictures.
Ibiro ntaramakuru bya muri Koreya ya Ruguru, KCNA, byatangaje ko Obama ari inyuma y’amashusho ya Filimi yari igiye gusohorwa na Sony igaragaza iyicwa ry’umuyobozi w’iki gihugu.
Iyibwa ry’amabanga ya Sony ryatumye hajya hanze filimi zitari zarangira ndetse n’inkuru yanditse (script) ya Filimi ya James Bond ikwirakwizwa kuri Internet. Hashyizwe ku ka rubanda kandi amabanga arimo ibijyanye n’imitungo ndetse n’ibiganiro byihariye byo kuri Internet “E-mail” abakiriya n’abakinnyi ba filimi, bagiranaga n’abakora Filimi muri Hollywood.
Ibi byanatumye Sony ihagarika ishyirwa y’iyi film "The Interview" ivugwaho kuba ari yo nyirabayazana w’ibi bibazo byose..
Perezida Barack Obama avuga ko Koreya ya Ruguru yagize akamenyero gutiza umurindi imitwe y’iterabwoba ndetse n’abiba amabanga kuri Interineti.
Yavuze ko USA iri gutekereza uburyo Koreya ya Ruguru yasubizwa ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga imitwe y’iterabwoba. Uru rutonde Koreya ya Ruguru yarumazeho imyaka 20 iruvaho mu 2008.



















TANGA IGITEKEREZO