Iyi raporo yakozwe n’itsinda ry’inararibonye riri gukora iperereza kuri Koreya ya Ruguru yohererejwe Komisiyo ya ONU ishinzwe ibibazo by’iki gihugu. CNN yabashije kubona bimwe mu biyikubiyemo binyuze ku mu dipolomate w’uyu muryango.
Igaragaza ko nubwo Koreya ya Ruguru yafatiwe ibihano byinshi birimo n’iby’ubucuruzi, bitabujije ko kuva muri Mutarama-Nzeri 2017, iki gihugu cyohereje mu mahanga byinshi mu bicuruzwa biri mu byakumiriwe.
Iki gihugu ngo cyoherejwe ibicanwa bizwi na ‘coal’ mu bihugu birimo u Bushinwa, Malaysia, u Burusiya na Vietnam, ndetse kikaba cyarakoreshaga impapuro mpimbano mu guhisha inkomoko nyayo y’ibicuruzwa.
Ziriya nararibonye zagaragaje ko Koreya ya Ruguru ikomeje no kurenga ku bihano iherutse gufatirwa, ikora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku bufatanye n’abanyamahanga, ibigo bikorera hanze y’igihugu ndetse na banki mpuzamahanga. Banavuze ko ikomeje gucuruza intwaro muri Syria na Myanmar.
Umwaka ushize Akanama ka ONU gashinzwe umutekano kafashe imyanzuro ikomeye, irebana no gufatira Koreya ya Ruguru ibihano bikarishye kubera uburyo iki gihugu gikomeje gukora no kugerageza intwaro zikomeye za kirimbuzi.
Ibihano iki gihugu cyafatiwe birimo ibirebana n’ingufu, guhererekanya amafaranga no kohereza ibintu hanze hakoreshejwe inzira zo mu mazi.



















TANGA IGITEKEREZO