Ni mbere y’iminsi mike imyitozo ya gisirikare ya Koreya y’Epfo na USA yatumye Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un arakara.
Inkuru y’ibanze y’ Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru (KCNA) iragira iti” Ibisasu bya kirimbuzi, si umwihariko wa USA yonyine. USA iribeshya cyane iyo itekereza ko ku butaka bwayo hari umutekano usesuye.”
Yungamo iti” Koreya ya Ruguru izarwanya USA mu Ntambara ntagatifu izira imbabazi ku nta kindi ishaka uretse gukozanyaho.”
Buri mwaka iyo imyitozo ya gisirikare ya Koreya y’Epfo na USA igiye gutangira, Koreya ya Ruguru igaragaza uburakari bukomeye.
Koreya y’Epfo na USA bivuga ko iyo myitozo iba igamije ubwirinzi ariko Leta ya Koreya ya Ruguru ikabishinja imyiteguro yo kuyigabaho ibitero.
Koreya ya Ruguru yemereye USA kureka igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi mu gihe nayo yemeye guhagarika iyo myitozo ariko irabyanga.
USA na Koreya y’Epfo ku wa gatanu byiriwe mu myiyereko y’ubwato bw’intambara, izakurikirwa n’imyitozo y’imirwano yo mu kirere, ku butaka no mu Nyanja y’abasirikare 200 000 ba Koreya y’Epfo na 3700 ba USA.
Si ubwa mbere Koreya ya Ruguru ikangisha USA kuyitera ku butaka bwayo n’ubwo itarerekana ko ifite ibisasu byagerayo.
Nubwo gahunda yo gukora ibisasu bya kirimbuzi yayo itazwi neza, Koreya ya Ruguru ivugwaho kuba ifite ibisasu biri hagati ya 10 na 16 bikozwe muri Plutonium na Uranium.
Abashakashatsi bo muri USA muri iki cyumweru berekanye ko Koreya ya Ruguru ishobora kuzaba ifite ibisasu bya kirimbuzi 100 mu 2020.



















TANGA IGITEKEREZO