Mu cyumweru gishize nibwo Minisitiri w’Intebe, Ramush Haradinaj, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’iminsi 100 ya mbere mu kazi, yagaragaragamo ko aziyongerera umushahara ukava ku ma-pound 1500 ukagera ku 3000 ku kwezi.
Mu kiganiro yahaye televiziyo ikorera muri Kosovo, yasobanuye ko impamvu umushahara wongerewe, ari uko akeneye amafaranga yo kugura karuvati n’amashati mashya bijyanye n’inshingano afite.
Yagize ati “Ntegetswe kwambara karuvati, ntabwo nasohoka ahantu hose uko niboneye.”
Nyuma y’iki cyemezo, mu kugaragaza ko bababajwe n’uyu mwanzuro, abakozi b’umuryango “Beyond the wall” bakusanyije karuvati zirenga 300 bazambika ibyuma bizengurutse inyubako ya Minisitiri w’Intebe, iherereye mu Murwa Mukuru Pristina nkuko 7Sur7 yabitangaje.
Umuyobozi wa Beyond The wall, Kushtrim Mehmeti, yasobanuye ko Minisitiri w’Intebe, Ramush Haradinaj, ari Umuyobozi w’abaturage bakennye, babona ama-pound 200 ku kwezi, adakwiye kwirengagiza ko abo ayoboye badakeneye karuvati ahubwo ikibazo bafite ari ubukene.
Yavuze ko icyemezo cyo kujyana izo karuvati ku ruzitiro rw’inyubako ikoreramo ibiro bya Minisitiri w’Intebe bagifashe nyuma yo kubona ibyo abantu bagiye bandika ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko bababajwe n’uwo mwanzuro.
Umwe mu bajyanye izo karuvati w’imyaka 67, wahoze ari umukozi ahembwa ama-euro 75 ku kwezi, yavuze ko bitangaje cyane kuko uwo mushahara wa Minisitiri w’Intebe byari kumutwara nibuze imyaka itatu n’igice kugira ngo awugereho.
Kosovo ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bikennye kuko ikigero cy’ubushomeri kiri kuri 30% na ho abaturage barenga 8% bacyo bari mu bukene bukabije.



















TANGA IGITEKEREZO