Bamwe mu ntiti n’abanyepolitiki b’Abafaransa bakomeje kwibaza uko politiki ya dipolomasi y’ u Bufaransa ku Rwanda yari iteye mbere ya jenoside ndetse barashaka kumenya niba koko ari ukuri ko igihugu cyabo cyaba cyaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi Muri Mata 1994 ndetse n’uburyo byakozwemo.
Ni muri urwo rwego, kuwa Mbere tariki ya 30 Kamena 2014, RBF France yateguye ikiganiro-mpaka ku mibanire n’imikoranire y’u Bufaransa n’u Rwanda hagati y’imyaka 1990 kugeza 1994, ari naho habayemo jenoside yaguyemo inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.
RBF-France (ni ishami rya RBF Remembrance Forum yo mu Budage) ni ihuriro rihuza abanyepolitiki, impuguke n’abandi baturage, bagasuzuma inkomoko y’amakimbirane runaka ashobora kubyara ingaruka zikomeye, hanyuma bakanabishakira umuti.
Mu bantu batumiwe muri iki kiganiro kizibanda k’u Rwanda n’u Bufaransa harimo, Bernard Kouchner, wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa (2007-2010) na Francois Leotard, wabaye Minisitiri w’Ingabo (1993-1995). Bazaba baganira ku ruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi.
Bernard Kouchner ni umwe mu bashinze Umuryango w’Abaganga batagira umupaka (Medecins Sans Frontieres), akaba yaranageze mu Rwanda inshuro eshatu mu gihe jenoside yabaga. Azwiho kuba akiri ku buyobozi bwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’igihugu cye atarahwemaga kugaragaza ko hari abayobozi b’u Bufaransa bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.
Mu zindi mpuguke zizagira uruhare muri iki kiganiro-mpaka harimo Gérard PRUNIER, umunyamateka uhugukiwe cyane ku mateka ya Afurika y’i Burasirazuba, Raymond KEVORKIAN Umunyamateka akaba n’impuguke kuri jenoside y’Abanya-Armenia, n’abandi.
Ikiganiro mpaka kizahuza Kouchner, Leotard n’umunyamakuru Nicolas Poincare, kizayoborwa n’umunyamakuru akaba n’Umwanditsi Mukuru wungirije wa Televiziyo ya Sena y’u Bufaransa Michaël ZSAMES, ari naho iki kiganiro kizabera, kikazaba cyitwa «France-Rwanda, vingt ans après: De la discorde à la réconciliation?» tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga «U Bufaransa n’u Rwanda, nyuma y’imyaka 20: Ese hagiye kubaho ubwumvikane?».
Abandi bazitabira ikiganiro harimo Serge HEFEZ wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo ku ngoma ya Francois Mitterrand, Jacky MAMOU wigeze kuyobora Umuryango w’Abaganga Mpuzamahanga, umwanditsi akaba n’umukinnyikazi wa filimi Rachel Khan na Abderrahmane SISSAKO ukora filimi.
Iki kiganiro nigisozwa, umwanditsi Michaël PRAZAN, azerekana filimi-mpamo yateguwe n’itsinda rye ubwo bamwe mu bagize RBF France basuraga u Rwanda kuva tariki ya 23 kugeza kuya 28 Mata 2014.
Bamwe mu bari bagize iri tsinda harimo Senateri Alain Fauconnier, Sonia Rolland Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, Umukinnyikazi wa filimi Rachel Khan na Gael Faye umuririmbyi w’Umufaransa ufite inkomoko mu Rwanda. Bimwe mu bikorwa bakoze harimo gusura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguye.
Hejuru ku ifoto: Kouchner



















TANGA IGITEKEREZO