00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku batuye palestina uyu ni umunsi wo kugaragariza Isiraheri umujinya ukaze

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 13 October 2015 saa 11:34
Yasuwe :

Muri Gaza, mu gice kimwe cya Cisjordanie ndetse no mu mujyi wa Yeruzalemu y’uburasirazuba uyu wa Kabiri ni umunsi wo kugaragariza abanya-Isiraheri umujinya w’umuranduranzuzi ndetse n’imyigaragambyo rukokoma ku barabu bahatuye.

Imitwe myinshi y’Abarabu iharanira ubwigenge bwa Palestine yakanguriye abatuye mu duce twose twavuzwe haruguru kuyoboka imihanda bakamagana Isiraheri.

Uyu munsi wo kugaragariza Isiraheri umujinya w’umuranduranzuzi ushyigikiwe na Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas wari umaze iminsi atagira byinshi avuga ku myivumbagatanyo imaze iminsi iri kongera ubukana mu gace ka Palestine ndetse no muri Isiraheri.

Nyuma y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze iminsi bivugwa mu mujyi wa Jeruzalemu, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira nanone umuntu witwaje icyuma yongeye kugaba igitero ku bahisi b’abayahudi, nk’uko bimaze iminsi bigenda.

Ku rundi ruhande undi mwarabu yagongesheje imodoka ku bushake abanyamaguru bari bahagaze aho bategera bisi muri Yeruzalemu, nyuma ava mu modoka yitwaje icyuma ashaka kugicumita abahisi n’abagenzi. Kuri uyu wa Mbere nabwo abantu bane bitwaje ibyuma bagerageje kubitera abanya-isiraheri bo mu duce dutandukanye tw’uyu mujyi.

Kuri ubu iri zamuka ry’ibikorwa by’urugomo riri gutuma hari benshi bikanga ko hagiye kubaho indi "Intifada" [bisobanuye ’imyivumbagatanyo’ mu Cyarabu, iyi ibaye yaba ari iya gatatu nyuma ya Intifada yo mu mwaka wa 1987 kugera mu 1993, iya kabiri yahereye mu mwaka wa 2000 igera mu mwaka wa 2005.

Umunyapalestina ari guhangana n'abasirikare ba Isiraheri mu bushyamirane bumaze imyaka irenga isaga 70

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages