Umuyobozi w’ibyo bitaro mu Ishami ritanga Ubuvuzi hifashishijwe guhindura ingingo, Prof. Dieter Brüring, ni we wayoboye itsinda ry’abaganga bavuye uwo murwayi. Yavuze ko ubu ari ubuvuzi bw’amateka bigezeho kandi bigaragaza ko rugeze ku rwego rukomeye mu guhanga udushya mu buvuzi bushobora guhabwa uwo ari we wese ku Isi.
Ibinyamakuru birimo icya Saudi Gazette yandikira muri Arabie Saoudite byatangaje iyi nkuru ku wa 27 Nzeri 2023, byavuze ko Ibitaro bya KFSH&RC bisanzwe bizwiho kugira umwihariko mu buvuzi ku Isi, aho guhera mu 2018 byanashyize imbaraga mu buvuzi bwo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga ryibanda ku gukoresha robots.
Bisanzwe kandi bitanga amahugurwa ku bandi baganga bo mu bindi bitaro bakiyungura ubumenyi mu bijyanye no kubaga hifashishijwe robots.
Umurwayi wahinduriwe umwijima yari yarashyizwe mu bitaro ku wa 9 Nzeri 2023 akomeza gukurikiranwa n’abaganga.
Abamwiseho bagaragaje ko ubuvuzi yahawe bwizewe kandi azamererwa neza kurusha uko yari guhindurirwa umwijima hifashishijwe uburyo busanzwe bukoreshwa, kuko uwabuhawe aba ashobora kumara igihe kinini yitabwaho mu bitaro nyuma yo kubagwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!