Umushumba wa Kiriziya Gaturika ku Isi Papa François yatangaje ko Kubaka amahoro bikomeye, ariko kuba aho atari ari bibi kurushaho mu uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati.
Muri uru ruzinduko yasabye ko ikibazo cy’intambara ibera muri Siriya cyaranginzwa mu mahoro, anasaba abaturage ba Isiraheri n’aba Palestina kubana mu mahoro, no mu bwumvikane kuko ari abavandimwe.
Papa François yagarutse ku mahoro cyane ubwo yageraga ku butaka butagatifu mu gace ka Beterehemu na Cisjordania, mbere yo kujya Tel Aviv na Yerusalemu.
Ikinyamakuru Le Monde dukesha iyi nkuru, kivuga ko muri uru ruzinduko, Papa yabonye umwanya wo gutumira Perezida wa Palestina Mahmoud Abbas na Perezida wa Isiraheri Shimon Peres kuzajya i Vatican gusengera amahoro.
Ku cyumweru Tariki ya 25 Gicurasi 2014 ni bwo yasabye aba baperezida gusengera amahoro nyuma y’igitambo cya Misa yasomeye i Beterehemu.
Yagize ati « Aha hantu havukiye igikomangoma cy’amahoro, ndifuza kubatumira mwebwe Mahmoud Abbas na Shimon Peres kugirango muzafatanye najye isengesho ryo gusaba Imana, ingabire y’amahoro”.
Yakomeje agira ati “Twese dukeneye amahoro; benshi bayubaka gake buri munsi, abenshi ni abababara bakihanganira gahunda zishyirwaho mu kuyubaka. Na none nk’abahawe kuyobora abaturage, dufite inshingano zo kwigira ibikoresho n’abubaka amahoro turangajwe imbere n’isengesho. Kubaka amahoro birakomeye, ariko kuba aho atari ni ibibazo birenze”.
Ku cyumweru mu gitondo, Papa yabonanye na M. Abbas, nyuma ya saa sita abonanira na Minisitiri w’intebe wa Isiraheri i Tel Aviv.
Ku gicamunsi ni bwo umuvugizi wa Leta ya Paresitina Saëb Erakat, yatangaje ko Mahmoud Abbas yemeye kuzitabira ubutumire bwa Papa, tariki ya 6 Kamena 2014.
Biteganyijwe ko Shimon Peres azarangiza manda ye tariki ya 27 Nyakanga. Umuvugizi we yavuze ko yabonye ubutumire bwa Papa, ariko ntiyemeje niba zabwitabira.


















TANGA IGITEKEREZO