Somaliland yo ubwayo yiyumva nk’igihugu cyigenga dore ko yubatse inzego zayo zirimo n’iz’umutekano ikanagira ifaranga ryayo, gusa iki gihugu ntushobora kugisanga ku ikarita y’Isi kuko ku rwego mpuzamahanga kitemerwa nk’igihugu, ahubwo gifatwa nk’agace ka Somalia.
Umuturage wo muri Somaliland, ubu ntabwo ashobora kwemererwa kujya nko bihugu by’i Burayi ngo yemererwe gukoresha Pasiporo yo muri Somaliland.
Gusa mu gihe atiyumva nk’umuturage wa Somaliya na yo ntabwo yamuha pasiporo, ahubwo abaturage ba Somaliland usanga bakorana n’ibihugu by’abaturanyi nka Djibouti na Ethiopia, kugira ngo bibahe ibyangombwa nk’ibyo bibafasha kubona serivisi zitangwa ku rwego mpuzamahanga.
Tariki ya 26 Ukuboza 2025 ni bwo Minisitiri w’Intebe n’uw’Ububanyi n’Amahanga ba Israel bashyize umukono ku itangazo ryemeza ko Somaliland ari igihugu cyigenga, bagaragaza ko biteguye gutangira ubufatanye hagati y’impande zombi mu rwego rw’ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ubukungu.
Ni ibintu byamaganywe n’ibihugu bitandukanye birimo na Somaliya ubwayo ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Kuba Israel yakwiva inyuma mu gushaka ko Somaliland igira ubwigenge nk’igihugu bifite kinini bisobanuye mu nyungu bwite za Israel, yaba ku mpamvu zishingiye cyane ku bukungu.
Impamvu imwe ni uko bitewe n’aho Somaliland iherereye, ikomeje gukorana bya hafi na Israel byaha iki gihugu kwiyegereza ibihugu byo mu Ihembe rya Afurika, bikongera ubuhahirane n’imikoranire yayo na byo.
Ikindi kandi kuba Somaliland iherereye mu gace ko hafi y’Inyanja Itukura n’Umuhora wa Bab el-Mandeb uhura n’Inyanja ya Méditerranée ndetse n’Inyanja y’Abarabu, Israel ibibona nk’amahirwe yakoroshya ubucuruzi mpuzamahanga, hambutswa ibicuruzwa biva cyangwa byoherezwa muri iki gihugu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!