00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyibuho wongewe mu mpamvu zituma wimwa visa yo kujya muri Amerika

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 14 November 2025 saa 12:52
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yasabye abayobozi b’iki gihugu ko mu bigomba gushingirwaho umuntu ahabwa uruhushya rwo kucyinjiramo, harimo n’umubyibuho ukabije, uwusanganywe akimwa Visa.

Aba bayobozi babwiwe ko umubyibuho ukabije ari imwe mu ndwara zidakira bityo uwufite akwiye kongerwa mu bakumirwa nk’abafite uburwayi budakira badakwiriye kwemererwa kujya muri Amerika.

Umuvugizi wa White House, Anna Kelly, yavuze ko ibi bigamije kugabanya amafaranga y’abaturage ba Amerika agendera mu gufasha abantu bafite ubwo burwayi batabasha kwifasha.

Ati “Mu myaka ijana ishize mu itegeko hongewemo kwima visa abantu bashobora kuba umutwaro, bakenera serivisi z’ubuvuzi zishyurwa na Leta batuma ubushobozi bujya muri izo serivisi buba bucye. Ubuyobozi bwa Trump buje gushyira mu bikorwa iryo tegeko, bushyira imbere abaturage ba Amerika.”

Ikindi abayobozi basabwe kujya bareba n’ibipimo by’indwara zitandukanye zirimo iz’umutima, kanseri, diabète n’izindi.

Ibi bije byunganira gahunda ya Trump yo gusubiza abimukira mu bihugu by’iwabo, aho ashaka kujya asubiza iwabo bagera kuri miliyoni buri mwaka.

Imibare igaragaza ko mu 2023 abimukira babaga muri Amerika bitemewe n’amategeko bari miliyoni 14. Bigaragazwa ko nibura buri mwaka habarurwa abantu binjiye muri Amerika inshuro ibihumbi 500 ku mwaka bakabayo mu gihe runaka.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio, yasabye ko abafite umubyibuho bimwa visa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages