Iki gitabo cyiswe ‘Regime Change: Inside the Imperial Presidency of Donald Trump’, kigaragaza ibibazo by’imiyoborere n’udushya twaranze ubuzima bwe bwite, birimo kuba abakozi baracungiraga hafi poubelle ye nyuma yo kuvumbura ko yajugunyagamo ibikoresho by’agaciro byo muri White House.
Uku gucunga imyanda byatewe n’uko Trump yari afite akamenyero ko kurya cyane mu ijoro, agasiga imyanda hasi cyangwa ahashyirwa imyanda mu cyumba cye.
Mu gukora isuku ni bwo abakozi babonye ko kenshi yanajugunyagamo ibikoresho by’agaciro byo ku meza bya White House atabizi, bituma batangira kugenzura poubelle ye umunsi ku munsi mu kurokora ibyo bikoresho.
Usibye uyu muco wa Trump, iki gitabo kinavuga ku mibereho ye n’umugore we Melania Trump, aho bararaga mu byumba bitandukanye, byabaye ubwa mbere kuva ku ngoma ya Perezida Richard Nixon.
Melania yafashe icyumba kimwe Trump nawe afata igiteganye na cyo. Iki gitabo kivuga ko banatangiye kugirana ubwumvikane buke ku mitako yo mu nzu.
Ngo Trump yakundaga kwimura ibikoresho uko yiboneye, agafata ibyo umugore we yatoranyije akabijyana mu cyumba cye, ibitarigeze byishimirwa na gato na Melania.
Bivugwa ko uyu mugore atigeze yishimira amavugurura yakorewe ubusitani bwa Rose Garden n’icyumba kinini cy’ibirori.
Nubwo ibitangazamakuru binyuranye byagiye byibanda kuri utu dushya tw’ubuzima bwite rimwe na rimwe, abanditsi b’iki gitabo bari bagamije kugaragaza ishusho ngari y’imiyoborere ya Trump n’uburyo yakoreshaga ububasha bwe.
Igice kinini cy’iki gitabo cyibanda ku buryo yafataga ibyemezo bikomeye bya politiki, uko yabonaga ububasha bwe nk’umukuru w’igihugu ndetse n’ihangana ryabaga mu bakozi bakuru bo mu biro bye bashakaga kwigarurira icyizere cye.
Ibi byose byabaye hagati y’umwaka wa 2017 na 2021, ubwo Trump yinjiraga bwa mbere muri White House.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!