Ubutumwa Papa Francis yatangiye i Vatican ku munsi mukuru wa Noheli w’uyu mwaka wa 2013, bwibanze ku gusabira imbabazi n’amahoro ibihugu bya Afurika byibasiwe n’intambara.
Papa Francis yibanze ku gusabira ibihugu bya Afurika nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Centrafrique, Nigeria n’ihembe rya Afurika biri mu kaga k’intambara ubwo yasomeraga ivanjili Abakirisitu basaga 1000 mu ngoro yitiriwe Mutagatifu Petero i Roma.
Nk’uko tubikesha Daily News Papa yasabye mu izina rya Yezu ko ibi bihugu byasubizwamo amahoro n’umutekano mu gihe cyo kwizihiza umunsi yavukiyeho aje gucungura amahanga y’abanyabyaha.
Papa Francis yasabiye Sundani y’Epfo nk’igihugu kikiri gishya ariko cyiganjemo umwiryane ukabije, anasabira ibindi bihugu agira ati “Nyagasani hereza kwizera n’imbaraga abataye ibyabo n’impunzi muri rusange cyane cyane mu Ihembe rya Afurika, ndetse no mu Burasirazuba bwa Congo.”
Papa Francis yagarutse cyane no muri Centrafrique aho ubukirisitu buri gutera ubwicanyi n’akarengane kagereranywa na Jenoside, anasaba amahanga kutahirengagiza bitewe n’ubukene n’abaturage benshi batagira aho baba.
Papa yanasabiye ibindi bihugu birimo intambara ku isi nka Syria, yikoma ubwicanyi bukorerwa abimukira anamagana ubucuruzi bw’abantu mu bihugu by’i Burayi.
Amasengesho ya Papa Francis yibanze cyane ku gusabira isi kuva mu icuraburindi binyuze mu guharanira amahoro n’urukundo.
Papa Francis yatanze icyizere akoresheje Bibiliya mu gitabo cyanditswe n’umhanuzi Yesaya 9:1, agira ati “Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo.”



















TANGA IGITEKEREZO