Kwiga Ikirusiya bizaba itegeko guhera mu mwaka utaha w’amasomo; ni umwanzuro wafashwe na Perezida Faustin Archange Touadéra.
Ni gahunda yafashwe mu gihe n’ubusanzwe kuva mu 2019 amashuri yisumbuye yo muri Centrafrique yigisha urwo rurimi.
Ikirusiya kizigishwa uhereye mu mwaka wa mbere w’icyiciro cya kabiri kugeza mu mwaka wa gatatu w’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Icyiciro gitegura izi mpinduka kigomba kuba cyarangiye bitarenze mu mpera z’umwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Iki cyemezo kiri mu mujyo w’ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.
Centrafrique isanzwe ifashwa n’u Burusiya mu bikorwa bya gisirikare birimo ibyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!