00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwitana ba mwana, guhunga umusubirizo; Ukraine ikomeje kugana habi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 May 2024 saa 01:43
Yasuwe :

Ibintu bikomeje gufata isura mbi ku ruhande rwa Ukraine, rukomeje kwirwanaho ruhanganye n’Ingabo z’u Burusiya buri kurushaho kongera imbaraga mu ntambara imaze imyaka irenga ibiri ica ibintu.

The New York Times ivuga ko izi ngabo zikomeje gusubira inyuma mu duce twa Kharkiv, nyuma yo kotswa igitutu n’Ingabo z’u Burusiya zariye karungu, zikaba zinafite ibikoresho bihagije birimo ibishya biherutse kuzanwa ku rugamba, cyane cyane indege kabuhariwe z’intambara.

Uretse gusubira inyuma, ingabo za Ukraine zikomeje no kwigumura ku bayobozi babo zivuga ko badahabwa ibikoresho bihagije, bityo bigatuma ziraswa zigapfa ku bwinshi muri iyi ntambara.

Ku rundi ruhande, abayobozi b’ingabo muri Ukraine nabo barimo gusubiranamo, aho bari gushinjanya amakosa ari gutuma bakubitwa uruhenu imbere n’inyuma. Ibi byose biri gutuma ibintu bijya habi, ku buryo Ukraine ishobora gutakaza ibice binini mu minsi ya vuba.

Mu bice u Burusiya bushobora kwigarurira, Kharkiv niyo iteye impungenge. Uyu Mujyi niwo wa kabiri ukomeye muri Ukraine kandi ukaba utuwe cyane. U Burusiya bwari bwawigaruriye intambara igitangira, ariko Ukraine iza kongera kuwisubiza.

Gusa kuri ubu amakuru yose yerekana ko u Burusiya bufite intego ikomeye yo kongera kuwigarurira, uretse ko ibi atari ikintu cyoroshye na gato kuko na Ukraine iryamiye amajanja, cyane cyane nyuma yo guhabwa intwaro na Amerika.

Ku rundi ruhande, Perezida Putin yakoze impunduka mu gisirikare aho Sergei Shoigu yavanywe ku nshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe, akagirwa Umuyobozi w’Akanama k’Umutekano gakorera hafi ya Putin cyane, ariko nanone ntikagire ijambo rifatika ku ntambara yo muri Ukraine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages