Mu kiganiro yagiranye na CNN ku wa 4 Nyakanga mbere y’icyiciro cya kabiri cy’amatora, yavuze ko ko ijambo rya nyuma ku byerekeye kohereza Ingabo z’Abafaransa muri Ukraine rigomba gutangwa na Minisitiri w’Intebe ndetse uko Perezida Macron abyumva ntacyo byahindura muri cyo gihe.
Ati “Perezida Emmanuel Macron niba ashaka kohereza ingabo muri Ukraine, kandi Minisitiri w’Intebe akaba atabishyigikiye, ubwo nta ngabo zizoherezwa muri Ukraine. Minisitiri w’Intebe niwe ufite Ijambo rya nyuma.”
Yakomeje avuga ko mu mezi ashize Perezida Macron yakomeje kugira igitekerezo cyo kohereza ingabo muri Ukraine, gusa atekereza ko bitazoroha igihe Minisitiri w’Intebe abirwanya kandi ariwe ufata umwanzuro wa nyuma.
Le Pen yemeza ko Ishyaka RN rigiye ku butegetsi ry hagarika Kiev gukoresha intwaro z’Abafaransa mu kugaba ibitero ku butaka b’u Burusiya, asobanura ko kubigenza gutyo byatuma Paris iba umufatanyacyaha muri iyi ntambara.
Le Pen atangaje ibi mu gihe Perezida Macron muri Gashyantare 2024, yagaragaje ko mu rwego rwo gufasha Ukraine gutsinda iyi ntambara, u Bufaransa n’ibindi bihugu bigize umuryango NATO bikwiye koherezayo ingabo.
Igitekerezo cya Perezida Macron cyatewe utwatsi n’ibihugu bigize NATO, byasobanuye ko bibaye byohereje abasirikare muri Ukraine, u Burusiya bwahangana na byo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!