Lee Jae-yong yatangiye gusabirwa gutabwa muri yombi n’Ibiro by’Ubushinjacyaha bwihariye muri Koreya y’Epfo muri Mutarama, icyemezo cyubahirizwa muri Gashyantare, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa bifitanye isano n’ibyatumye uwari Perezida w’iki gihugu, Park Geun-hye, yeguzwa.
Ibi birego bya ruswa, kunyereza umutungo no guhisha imitungo mu mahanga mu buryo butemewe n’amategeko.
Lee w’imyaka 49 akurikiranyweho guha impano ifite agaciro ka miliyari 41$, imiryango idaharanira inyungu ya Choi Soon-sil, inshuti magara ya Park Geun-hye, na we yatawe muri yombi.
Abashinjacyaha bavuze ko izo mpano yazitanze agamije kugirirwa icyizere na guverinoma, anashyigikirwe n’uwari Perezida, Park, kugira ngo ikigo cya Samsung abereye Umuyobozi gikomere.
Umwe mu bamwunganira mu mategeko yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko atigeze amenya ko izo mpapuro zashyizweho umukono ndetse ko azajuririra icyo cyemezo cy’urukiko.
Ku wa Gatanu, abandi bayobozi bakuru muri Samsung barimo Choi Gee-sung na Chang Choong-ki, bakatiwe gufungwa imyaka ine kubera icyo cyaha. Si ubwa mbere, umuyobozi mukuru w’ikigo gikomeye ahanwa azira ruswa muri Korea y’Epfo gusa mu myaka yashize ibihano byabo byasubikwaga cyangwa Perezida akabaha imbabazi.
Perezida mushya wa Korea y’Epfo yatangaje ko nta mbabazi ziturutse muri perezidanse zizongera gutangwa.
Lee Jae-yong yafashe intebe y’ubuyobozi bwa Samsung mu 2014 asimbuye se Lee Kun-hee, wari urwaye indwara y’umutima.
Kuva Lee yatabwa muri yombi mu mezi atandatu ashize, Samsung iyobowe na bashiki be babiri gusa ntibiramenyekana niba bazahabwa imyanya mu bushorishori bw’ikigo.
Samsung Group ikorana n’ibigo 60 ifite uruhare rukomeye mu bukungu bwa Korea y’Epfo, icuruza ibikoresho bibarirwa muri 1/5 cy’umusaruro mbumbe w’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO