00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta igiye kuvugurura imitangire y’ubufasha ku bagizweho ingaruka na Coronavirus

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 1 May 2020 saa 05:26
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko leta igiye kuvugurura imitangire y’ubufasha ku bagizweho ingaruka na Coronavirus, kandi ko ababuhabwa bazagabanuka kubera ko imwe mu mirimo yakomorewe.

Nyuma gato y’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zatangajwe ku wa 21 Werurwe 2020 zirimo gufunga ibikorwa hagasigara iby’ngenzi, abaturage bose bagasabwa kuguma mu ngo, Guverinoma yatangiye guha ibiribwa abagizweho ingaruka no gushyira mu bikorwa izo ngamba.

Nyuma y’inama y’abaminisitiri yabaye ku wa 30 Mata 2020, Guverinoma yatangaje ko ibikorwa bya leta n’iby’abikorera, amasoko, amahoteli n’ibindi byemerewe gusubukura imirimo guhera ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, ariko bigakoresha abantu bake.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase yatangaje ko ibyo bisobanuye ko hari abari barahagaritse imirimo bagiye kuyisubiramo, bityo ko n’abahabwaga ibiribwa bagiye kugabanuka cyane ndetse bamwe mu basubiye mu kazi ahubwo bakwiye gutangira gufasha bagenzi babo.

Ati “Gufasha abantu babuze amafunguro kubera ko badakora, byakorwaga kubera ko abantu badakora, ibyiciro bigiye gusubira mu kazi niba umuntu bamufashaga kubera ko yogoshaga, salon zogosha zidakora, akaba asubiye ku kazi, birumvikana ko agiye kuba umufatanyabikorwa wo gufasha niba hari abandi bakeneye ubundi bufasha.”

Yavuze ko hagiye gukorwa amavugurura mu bahabwaga ubwo bufasha, ku buryo hakomeza gufashwa abo imirimo yabo igifunze, barimo abamotari badafite aho bahinga i Kigali ngo bibesheho. Kuri we asanga abafashwaga bagiye kugabanuka cyane kuko imirimo myinshi yakomorewe.

Ati “Tuvuge niba hari uwatwaraga moto akaba atarayitwara mu Mujyi wa Kigali, kubera ko nta n’isambu afite yahingamo ngo abone uko yitunga birumvikana ko muri iyi minsi nibyo tugiye gukora n’inzego bireba. Ariko birumvikana ko abo tuzafasha bazagabanuka cyane nk’uko n’imirimo itasubiye gukora nayo yagabanyutse cyane. Niyo bahaba bazaba ari bake cyane.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwira mu gihugu hose yatangaje ko Serivisi zemerewe kongera gukora ni iz’ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga.

Amasoko nayo yemerewe gufungura ariko hakajya hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo. Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe kongera gukora ariko hagakora abakozi b’ingenzi, amahoteli n’amaresitora nabyo biremererwa ariko bisabwa gufunga saa moya z’ijoro.

Ibikorwa bya Siporo y’umuntu umwe hanze biremewe ariko ahantu hasanzwe hakorerwa siporo n’imyidagaduro hazakomeza gufunga, gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu Ntara. Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages