00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya Kiyisilamu yatwitse umupilote wa Jordania ari muzima

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 4 February 2015 saa 08:41
Yasuwe :

Umutwe w’intagondwa za Leta ya Kiyisilamu kuri uyu wa Kabiri watangaje ko watwitse umupilote w’indege w’umunya-jordania, Maaz al-Kassasbeh. Yari yaraguye mu maboko y’uyu mutwe tariki 24 Ukuboza umwaka ushize, nyuma y’isanganya ryagwiriye indege ya gisirikare yari atwaye yo mu bwoko bwa F-16 muri Syria. Jordania yahise itangaza ko iza kwihorera bidatinze kandi mu buryo bwuje ubukana.
Mu mashusho yashyizwe ahagaragara na bamwe mu bayoboke ba Leta ya Kiyisilamu, hagaragara umugabo wambaye (…)

Umutwe w’intagondwa za Leta ya Kiyisilamu kuri uyu wa Kabiri watangaje ko watwitse umupilote w’indege w’umunya-jordania, Maaz al-Kassasbeh. Yari yaraguye mu maboko y’uyu mutwe tariki 24 Ukuboza umwaka ushize, nyuma y’isanganya ryagwiriye indege ya gisirikare yari atwaye yo mu bwoko bwa F-16 muri Syria. Jordania yahise itangaza ko iza kwihorera bidatinze kandi mu buryo bwuje ubukana.

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara na bamwe mu bayoboke ba Leta ya Kiyisilamu, hagaragara umugabo wambaye imyenda ya oranje, afungiranye mu kazu gato gakozwe mu byuma, ari gushya yumva. Nyuma gato yo kujya ahagaragara kw’aya mashusho, abayobozi bo muri Jordania bahise batangaza ko umupilote wo mu gisirikare cy’iki gihugu yishwe tariki 3 Mutarama uyu mwaka.

Muri iyi video kandi, umutwe wa kiyisilamu utangaza amazina ya bamwe mu basirikare b’igihugu cya Jordania basaba buri wese wazabasha kubivugana ko bazamuha ibiceri ijana bya zahabu nk’igihembo.

Ubwo indege yari atwaye yakoraga impanuka bigasaba ko yifashisha umutaka nyuma yo kuyisimbuka, Maaz al-Kassasbeh yarimo amisha ibisasu biremereye ku ntagondwa z’umutwe wa kiyisilamu mu rwego rw’ibikorwa byo kuwurwanya by’ingabo zo mu bihugu bitandukanye byishyize hamwe. Nyuma yaho yisanze mu maboko y’uyu mutwe yabaye infungwa.

Umusirikare wa Jordania Maaz al-Kassasbeh watwitswe n'Umutwe wa Kiyisilamu, ashya yumva kugeza ashizemo umwuka

Leta ya Jordania yamaze gutangaza ko igiye nayo kwivugana umuyoboke wa Leta ya Kiyisilamu w’umunya-Irak, umugore witwa Sajida al-Rishawi umaze igihe asabirwa ifungurwa n’uyu mutwe w’intagondwa.

Kuri ubu Umutwe wa Kiyisilamu wigaruriye ibice bifatika muri Irak na Syria, aho abarwanyi bawo bakomeje gukorera ibyaha by’indengakamere birimo guca abantu imitwe ndetse no kubica izindi mpfu z’urubozo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages