Uyu muvugizi w’uyu mutwe yemeje urupfu rwa Hayali adasobanuye igihe yapfiriye cyangwa uburyo yapfuyemo.
Hari hashize amezi abiri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaje ko Hayali yapfuye ku wa 18 Kanama mu gitero indege Amerika yagabye hafi ya Mossoul muri Irak, ubwo yari mu modoka ari kumwe n’undi muyobozi w’umutwe w’Abajihadi.
Muri icyo gihe Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasobanuye neza ko Hiyali yari umwe mu bafite uruhare rukomeye mu guhererekanya intwaro, ibisasu, imodoka n’abarwanyi hagati ya Irak na Syria.
Umwaka ushize muri Kamena abarwanyi bo muri Islamic State bagabye igitero muri Irak babasha kwigarurira uduce twinshi. Kuva icyo gihe kandi hari uduce twinshi muri Syria turi mu maboko yabo.
Mu butumwa uyu mutwe washyize ahagaragara, wahamagariye Abayisilamu gutangiza intambara ntagatifu irwanya Abarusiya n’Abanyamerika ufata nka ba gashozantambara mu burasirazuba bwo hagati.
Leta ya Kiyisilamu kuri ubu isigaye yarifatanyije na Boko Haram ikorera muri Nigeria n’ibihugu biyikikije, ku buryo yahise yiyita Leta ya Kiyisilamu yo muri Afurika y’Uburengerazuba.





Ibitekerezo 0