Iri tegeko ryatowe ku wa 11 Kanama 2026. Minisitiri w’Ubutabera wa Liban, Adel Nassar, yavuze ko iki cyemezo ari “amateka akomeye” mu rwego rw’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu.
Liban yari imaze igihe kirekire idashyira mu bikorwa iki gihano, kuko guhera mu 2004 nta muntu wigeze yicwa n’ubutegetsi hashingiwe ku gihano cy’urupfu.
Gukuraho burundu iki gihano byemejwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, bikaba icyemezo gikomeye mu karere, aho igihano cy’urupfu kigikoreshwa mu bihugu bitandukanye.
Minisitiri Adel Nassar ni umwe mu bayobozi bashimye iki cyemezo, ashimangira ko ari intambwe ikomeye Liban iteye mu kuvugurura urwego rw’ubutabera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!