Denise Bidot yatangaje ko yatandukanye na Lil Wayne abinyujije mu butumwa yashyize kuri Instagram ku wa 11 Gicurasi 2025, aho yagaragaje ko uyu muraperi ari we wamubenze.

Yanditse ati “Gutandukana n’umuntu ku munsi w’abagore ntabwo bisanzwe. Ndi gusenga kuko Imana ihora inkura mu bikomeye. Ndi kugenda mfite ukwizera.”

Mu minota mike yanditse aya magambo, Denise yahise akora ikiganiro mu buryo bwa ‘Live’ kuri Instagram ari naho yavuze ko Lil Wayne atamubereye umukunzi mwiza kuko yajyaga amukubita ndetse akanamubwira amagambo amusesereza.

Yagize ati “Ntabwo ari ihohotera ry’amarangamutima gusa. Uyu mugabo yaranankubise, ndabyihanganira. Noneho muzi ibintu by’ubusazi? Ni uko bavuga ko abantu tuba ibigoryi kubera urukundo njyewe nibwiraga ko atari byo. Ariko nzi n’abandi bagore yakubise.”

Uyu munyamideli yakomeje avuga ko yababajwe n’uko Lil Wayne yamubwiye ko batandukana mu gihe amaze iminsi mike avuye mu bitaro nyuma yo kubagwa.

Mu bindi byinshi yavuze ni uko uyu muraperi yahise amwirukana mu nzu babanagamo nyamara nta handi afite yajya kuba.

Ati “Niwe wankuye aho nabaga muri New York none yansohoye mu nzu n’umukobwa wanjye. Yambwiye ko atadushaka mu nzu ye.”

Denise Bidot yatangiye gukundana n'uyu muraperi mu 2020, ndetse mu 2021 byavugwaga ko baba bararushinze mu ibanga gusa uyu muraperi aza kubihakana.

Hari n’andi makuru yavugaga ko Lil Wayne yaba yaramwambitse impeta y’urukundo gusa ntabwo bigeze babitangaza ku mugaragaro.

Denise Bidot yashinje Lil Wayne kumuhohotera
Denise Bidot yashinje Lil Wayne kumuhohotera