Ku wa Mbere, Guverineri wa Leta ya Carolina y’Amajyepfo, Henry McMaster, ni we watangaje ko Nordone azuzuza inshingano za Graham muri Sena, avuga ko ari “mushiki we muto akunda cyane” kandi ko azakomeza ibikorwa yasize atarangije.
Nordone yavuze ko kuba yahawe izi nshingano ari icyubahiro gikomeye, agaragaza ko musaza we yamubaye hafi mu buzima bwe bwose kandi ko na we azamuba hafi mu gukomeza umurage we.
Ati “Lindsey yamye ahari ku bwanjye, ubu nanjye nzaba ndiho ku bwe.”
Iri genwa ryaje nyuma y’uko abayobozi batandukanye barimo na Perezida Donald Trump basabye ko Nordone ari we wasimbura Graham, nk’uburyo bwo kumwubaha nyuma y’urupfu rwe. Graham yapfuye atarashaka kandi nta bana yari afite.
Graham na mushiki we bari bafitanye umubano ukomeye kuva bakiri bato. Ababyeyi babo bombi bapfuye basa n’abakurikiranye, aho Graham yari afite imyaka 22 naho mushiki we Nordone yari afite imyaka 13.
Nordone afite abana babiri. Yari asanzwe akora mu bijyanye no gufasha abantu bafite ubumuga kubona akazi.
Nordone ntiyari yarigeze akora mu nzego za politiki mbere. Yagiye agaragara kenshi iruhande rwa musaza we mu bikorwa bye bya politiki. Graham yigeze kuvuga ko mushiki we yamubera first lady aramutse atorewe kuba Perezida wa Amerika.
Guverineri McMaster yavuze ko Nordone azakomeza manda ya Graham yasigaje, izarangira mu 2027. Kugeza ubu ntiharamenyekana niba azahatanira manda yuzuye y’imyaka itandatu muri Sena cyangwa niba azakomeza gusa inshingano z’agateganyo kugeza igihe manda iriho izarangirira.
Lindsey Graham, watorewe kujya muri Sena mu 2002, yari umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Amerika, cyane cyane ku bijyanye na politiki y’ububanyi n’amahanga.
Yapfuye afite imyaka 71 azize ikibazo cy’uburwayi bw’umutima cyateje guturika k’umutsi munini w’amaraso.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!