00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni igiye kugabanya 25% y’ingabo zayo ziri mu butumwa bw’Amahoro

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 9 October 2025 saa 08:51
Yasuwe :

Umuryango w’Abibumbye watangaje ugiye kugabanya 25% y’ingabo zayo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu nce zitandukanye, bitewe n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabanyije inkunga zawugeneraga.

Umwe mu bayobozi bakuru b’uyu muryango wabitangaje, yavuze ko ibihumbi by’ingabo z’uyu muryango ziri mu butumwa ahatandukanye ku Isi, zizasezererwa mu mezi ari imbere, bitewe na gahunda ya Perezida Trump yo kugabanya inkunga iki gihugu cyohereza hanze yacyo.

Bivugwa ko nibura abasirikare n’abapolisi bari hagati y’ibihumbi 13 n’ibihumbi 14 mu bagera ku bihumbi 50 bari mu butumwa icyenda bw’uyu muryango hirya no hino ku Isi, bazasubizwa mu bihugu byabo, aho n’ubutumwa bw’uyu muryango muri Somalia buzagirwaho ingaruka.

Loni irateganya kugabanya 15% ku ngengo y’imari yayo igenewe igisirikare muri uyu mwaka.

Ibihugu Loni ifitemo ubutumwa bwo kugarura amahoro, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Centrafrique, Sudani y’Epfo, Lebanon, Chypre na Kosovo.

Loni igiye kugabanya 25% y'ingabo zayo ziri mu butumwa bw'Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages