Inama Rusange ya Loni yateranye kuwa 18 Ukuboza ku cyicaro gikuru kiri i Manhattan muri New York yatoye umwanzuro wo gushyikiriza Koreya y’Amajyaruguru urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC kubera ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Televiziyo Aljazeera, yatangaje ko muri iyo nama rusange, ibihugu 116 byatoye uwo mwanzuro, abandi 20 birawanga, mu gihe 53 byo byifashe 3.
Muri iyo nama rusange, Gambia ko Koreya ishyikirizwa ngano ICC mu gihe mu Nama ya 3 ku Burenganzira bwa Muntu, iki gihugu cyari cyifashe, bikaba bikekwa ko byaba byaratewe n’umubano iki gihugu gifitanye na Koreya ya ruguru mu by’ubukungu bushingiye ku burobyi, ndetse n’ibikorwa remezo.
Imyaka 10 irashize hafatwa imyanzuro ku ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu muri Korea ya ruguru, ariko uw’uyu mwaka wo ngo ntabwo usanzwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo yavuze ko uwo mwanzuro igihugu cye kiwakiranye urugwiro
Ya gize ati: “Kuba inama rusange yatoye uriya mwanzuro bigaragaza ko Umuryango w’Abibumbye ndetse n’indi miryango mpuzamahanga yahagurukiye ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu muri Korea ya ruguru.”
Yakomeje agira inama Korea ya Ruguru gufata ingamba nshya zo kubungabunga uburenganzira bw’abaturage bayo, hitawe ku mwanzuro w’Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Kuwa mbere w’icyumweru gitaha (tariki ya 22 Ukuboza) Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku Isi kazemeza niba ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu rigomba guhita risuzumwa, nibura 9 mu banyamuryango 15 bakagize nibaramuka babyemeye.
Abanyamuryango bagize ako kanama barimo 5 bahoraho (Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza, u Burusiya n’u Bushinwa), n’abandi 7 badahoraho, (u Rwanda, Korea y’epfo, Australia, Luxemburg, Lithuania, Jordan na Chile), bagaragaje ubushake bwo kwemeza uwo mwanzuro.
Korea ya ruguru yamaganiye kure uwo mwanzuro ivuga ko Akanama k’umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku Isi kadafite uburenganzira bwo kugeza iki gihugu mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).
Leta ya Koreya ya Ruguru ikomeza yamagana umwanzuro w’inama rusange ya Loni, ivuga ko ugamije kubasenyera ubutegetsi, kandi ko nibikomeza, iki gihugu kitazigera cyitabira inama yiga ku bitwaro bya kirimbuzi.



















TANGA IGITEKEREZO