Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu y’Inama Rusange ya Loni yatoye umwanzuro usaba Akanama k’Umutekano ka Loni, kurega ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, bukaryozwa ibyaha byibasira inyoko muntu bushinjwa.
Nyuma y’impaka ndende zabaye tariki ya 18 Ugushyingo, iyi komisiyo yashoboye kugera kuri icyo cyifuzo ku majwi 111 kuri 19 y’abanze ko leta y’icyo gihugu yajyanwa muri ICC na 55 y’abifashe.
Ikinyamakuru L’Observateur kivuga ko uyu mwanzuro watowe uzigirwa mu nama rusange ya Loni izaterana mu kwezi kw’Ukuboza.
Uwo mwanzuro warakaje bikomeye Ambasaderi wa Koreya ya Ruguru muri Loni, Sin So HO, wavuze ko nta mpamvu yo gukomeza kugirana ibiganiro ku burenganzira bwa muntu nyuma y’uwo mwanzuro, ashinja Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buyapani kuba inyuma y’icyo cyifuzo.
Sin So Ho yatangaje ko nyuma y’iki cyemezo bagomba kwirengera ingaruka zabaho kuko Leta ya Koreya ya Ruguru itazifata kongera kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi.
Yagize ati “Abazanye iki gitekerezo n’abagishyigikiye bagomba kwirengera ingaruka zacyo kuko aribo baburijemo ko habaho imishyikirano n’ubwumvikane ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu”.
Ambasaderi wa Cuba Rodolfo Reyes Rodriguez, nawe yanenze icyemezo cyo kuburanisha Koreya ya Ruguru asanga ari iturufu yo gushotora ibindi bihugu.
Rodolfo asaba ko uwo mwanzuro wahindurwa hakabaho kumvikana na Koreya ya Ruguru.
Ibihugu bya Bélarus, Equateur, Iran, Ubushinwa, u Burusiya, Afurika y’Epfo na Venezuela byashyigikiye igitekerezo cya Cuba kuko bisanga uwo mwanzuro ubogamye nubwo ntacyo byatanze kuko watowe ku bwiganze bw’amajwi.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo muri Gashyantare 2014, ishinja ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Iyo raporo yatangaje ubuhamya bw’Abanyakoreya bahunze igihugu cyabo, inagaragaza ko hari ibigo bifungiwemo abantu ibihumbi 120 harimo abakorerwa iyicwa rubozo, abafatwa ku ngufu n’abandi bicwa ku buryo budasobanutse.
U Bushinwa n’u Burusiya nk’ibihugu bifite umwanya uhoraho mu Kanama y’Umutekano ya Loni byagaragaje ko byifatanije n’ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru, birwanya byivuye inyuma uwo mwanzuro.



















TANGA IGITEKEREZO