Izi ntego zashyizweho mu 2015, zigateganya ko nibura mu 2030, ibibazo birimo ubukene bukabije, inzara, indwara z’ibyorezo, intambara n’ibindi bizaba byararushijeho kugabanuka, mu gihe umubare w’ibihugu bikennye bibarirwa muri 46, nawo wari kuzaba waragabanutse.
Icyakora raporo ya Loni yavuze ko ibi bigoye kuko icyorezo cya Covid-19 cyatumye iterambere ryari ryarubatswe n’ibyo bihugu risubira inyuma. Bavuga ko kugira ngo ibi bihugu bizagera ku ntego z’iterambere rirambye, bikeneye nibura kuzamura ubukungu bwabyo ku kigero cya 7% buri mwaka, ibi bigasaba ko nibura bishorwamo miliyari 462$, mu gihe bikeneye izindi miliyari 485$ kugira ngo birandure ubukene bukabije. Iri shoramari rikagomba kubaho buri mwaka.
Iyi raporo ivuga ko ibi bishobora kugorana kuko n’ibihugu bikize byakabaye bikora iryo shoramari, na byo byahunganye kubera iki cyorezo, ku buryo amahirwe yo kuba byashora imari mu bihugu bikennye ari macye cyane.
Nibura 85% by’ibicuruzwa byoherezwa ku isoko mpuzamahanga n’ibihugu bikennye, biba bitatunganyirijwe mu nganda, raporo ya Loni ikavuga ko kugira ngo ibi bihugu bigeze umusaruro wabyo w’inganda kuri kimwe cya kabiri cy’umusaruro mbumbe wabyo, bisaba ishoramari rya miliyari 1000$ buri mwaka, kugira ngo izi uyu musaruro ujye wiyongera 20% buri mwaka bityo bizagere muri 2030 warateye imbere.
Hashize imyaka 50 Loni ishyizeho urutonde rw’ibihugu bikennye, aho bitandatu ari byo bimaze kuva muri icyo cyiciro, mu gihe ibindi nka Angola byagombaga kuvamo muri uyu mwaka, ingaruka za Covid-19 zatumye zimaramo indi myaka iri hagati y’itatu cyangwa irenga.
Ibi bihugu bituwe na miliyari 1,1, byose hamwe bikaba bimaze gutanga inkingo ziri munsi ya 2% by’abaturage babyo. Ibi bihugu bituwe na 15% by’abaturage b’Isi, ariko bigira uruhare rwa 0,13% mu bucuruzi bw’Isi, byerekana uburyo bikeneye gushyira imbaraga mu kuzamura ubushobozi bwabyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!