00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yasabye Abatalibani kuvanaho itegeko ribuza abagore gukorera imiryango mpuzamahanga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 April 2023 saa 08:39
Yasuwe :

Loni yasabye Leta y’Abatalibani muri Afghanistan kuvanaho Itegeko risaba abagore kudakorana n’Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ngo kuko rihabanye n’amahame Loni igenderaho.

Umuryango w’Abibumbye kandi watangaje ko mu kugaragaza ko udashyigikiye ibyakozwe n’Abatalibani, wasabye abakozi bawo bakorera muri Afghanistan kutagera ku kazi.

Ubwo Abatalibani bafataga ubutegetsi mu 2021, bashyizeho amabwiriza akakaye ashingiye ku mahame ya kisilamu harimo kubuza abagore kwiga mu mashuri ya Kaminuza cyangwa kwiga mu mashuri amwe n’abagabo.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yasabye Leta y’Abatalibani kuvanaho iryo tegeko ribuza abagore gukorera imiryango mpuzamahanga.

Umuhuzabikorwa ushinzwe ubutabazi bw’amashami ya Loni muri Afghanistan, Ramiz Alakbarov yavuze ko ayo mategeko anyuranyije n’amahame umuryango w’Abibumbye ugenderaho.

Ati “Birazwi ko ntawe ukwiriye guha amabwiriza Loni y’uwo igomba guha akazi n’uwo itagaha. Ntabwo aha rero ari ho tuzabirengaho.”

Umuyobozi w’Ishami rya Loni muri Afghanistan, Roza Otunbayeva yavuze ko nta bundi butegetsi ku Isi bigeze babona bubuza abagore gukorana na Loni.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni, Amina Mohammed yatangaje ko abagore bakorera ishami ry’uwo Muryango muri Afghanistan bazakomeza guhembwa.

Mu bakozi basaga 600 bakorera Loni muri Afghanistan, abasaga 400 ni abagore.

Abagore bo muri Afghanistan bari bamaze igihe basabwa kwambara bikwije igihe bari mu ruhame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages