00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yasabye ibihugu byasinye amasezerano ashyiraho ICC kuyubaha

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 17 October 2013 saa 12:28
Yasuwe :

Umuvugizi wa Loni yatangaje ko umunyamabanga mukuru wayo Ban Ki-moon, yatangarije ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), ko bagomba gukomeza guha uru rukiko uburenganzira rufite.
Martin Nesirky aravuga ko Ban adashobora kwemera ibyasabwe n’ibihugu bya Afurika ko Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ko atagomba kujya i Lahaye kwitaba ICC.
Igitangazamakuru Africa Review kigaragaza ko Martin Nesirky avuga ko umunyamabanga mukuru wa Loni (…)

Umuvugizi wa Loni yatangaje ko umunyamabanga mukuru wayo Ban Ki-moon, yatangarije ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), ko bagomba gukomeza guha uru rukiko uburenganzira rufite.

Martin Nesirky aravuga ko Ban adashobora kwemera ibyasabwe n’ibihugu bya Afurika ko Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ko atagomba kujya i Lahaye kwitaba ICC.

Igitangazamakuru Africa Review kigaragaza ko Martin Nesirky avuga ko umunyamabanga mukuru wa Loni yize neza uruhande rwa Afurika yunze ubumwe, bityo avuga ko Ki-Moon ashaka ko ibihugu bya Afurika byakomeza gukorana n’uru rukiko kandi ku buryo buruhesheje agaciro.

Hari amakuru avuga ko ibihugu 15 bigize akanama gashinzwe amahoro ku Isi, bishobora kwemera icyifuzo cya Perezida wa Kenya Kenyatta gisaba ko yavanirwaho ibi byaha, ibi ngo bikaba bishingira ku bitero by’iterabwoba byibasiye Kenya, bityo ngo hakenewe kubanza gushaka umutekano w’iki gihugu.

Kugeza ubu Amerika ntiragaragaza uruhande ibogamiyeho ku birebana n’ibihugu bya Afurika bisaba ko urubanza rwa Uhuru Kenyatta na William Ruto rwavanwaho, ndetse ngo abayobozi ba Afurika bakaba bahabwa ubudahangarwa bwo gudakurikiranwa na ICC igihe bakiri ku butegetsi, ariko mu minsi ishize, Amerika yakomeje kujya yanga ko uru rubanza rwavanwaho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages