Iyi nama izakurikirwa n’iyindi izaba tariki ya 28 Nzeli 2015 yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 Umuryango w’Abibumbye umaze ushinzwe. Abakuru b’ibihugu bitandukanye ku isi bazarebera hamwe icyo Loni imaze kugeraho ndetse n’ibyo iteganya gukora mu myaka iri imbere.
Ibihugu 193 biri mu muryango w’abibumbye byashyizeho ingamba nshya 17 zigamije iterambere rihamye kandi rirambye, zikurikira izindi 8 zari zashyizweho mu mwaka wa 2000.
Izi ngamba nshya zigamije kurandura inzara, guteza imbere ubuzima bwiza mu baturage, guteza imbere uburezi, kubungabunga ibidukikije, guhindura Isi kuva none kugeza muri 2030 n’ibindi.
Izi ngamba zizatwara hagati ya miliyari 3,500 na 5,000 z’amadorari buri mwaka, mu gihe cy’imyaka 15 iri imbere.
RFI itangaza ko inzobere zivuga ko inyigo y’izi ngamba yarangiye muri uyu mwaka wa 2015, kandi ngo bigaragara ko mu mwaka wa 2030 zizaba zashyizwe mu bikorwa. Ariko ngo ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bishobora kuzahura n’imbogamizi zo gushyira mu bikorwa izi ngamba bitewe n’ubukene.
Loni irateganya gushyiraho uburyo 300 buzayifasha kugenzura ko izo ngamba zishyirwa mu bikorwa. Muri izi ngamba kandi harimo no gukorana n’indi miryango itegamiye kuri leta, harimo nk’iyo kurwanya agakoko gatera SIDA, igituntu na maraliya.
Izi ngamba zizashyirwa mu bikorwa kugeza mu mwaka wa 2030.



















TANGA IGITEKEREZO