Byatangajwe ku wa Mbere n’impuguke z’uwo muryango zakoze iperereza kuri icyo gitero. Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye yihariye ishinzwe iperereza kuri icyo gitero, Agnes Callamard, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zananiwe gutanga ibimenyetso bifatika bigaragaza ishingiro ry’igitero zagabye kuri Soleimani n’abantu be ubwo yavaga ku kibuga cy’indege i Bagdad.
Muri raporo kuri iryo perereza, Callamard yanditse ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishe amategeko mpuzamahanga bityo igomba kuryozwa ubwo bwicanyi.
Biteganyijwe ko ku wa Kane, Callamard azageza ibyavuye mu iperereza ku Kanama gashinzwe Uburenganzira bwa muntu, ukazaba n’umwanya wo kujya impaka ku cyemezo kigomba gufatirwa Amerika. Amerika ntabwo ari umunyamuryango w’ako kanama kuko yakikuyemo mu myaka ibiri ishize.
Ku wa 3 Mutarama 2020 nibwo Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yishe Gen Qassem Soleimani wari Umuyobozi w’umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran, mu gitero yamugabyeho muri Iraq, ku itegeko ryatanzwe na Perezida Donald Trump.
Perezida Trump yatanzwe iryo tegeko avuga ko Gen. Soleimani hamwe n’umutwe yari ayoboye, Amerika ifata nk’uw’iterabwoba, bagize uruhare mu gitero cyari cyahitanye Abanyamerika benshi kuri Ambasade yayo muri Iraq kandi ko hari amakuru y’uko hari ikindi bateguraga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Javad Zarif, yagereranyije icyo gikorwa cyo kwica Gen Soleimani nk’icy’iterabwoba ryo ku rwego mpuzamahanga Amerika yakoze.
Qasem Soleimani ni umugabo wafatwaga nk’intwari muri Iran ndetse akunzwe n’abasirikare bose b’igihugu. Yari umuntu wa kabiri ukomeye mu gihugu nyuma y’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.


Ibitekerezo 0