00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yemeje gahunda yo kohereza ingabo zo kugarura amahoro muri Gaza

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 18 November 2025 saa 07:32
Yasuwe :

Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, yemeje igitekerezo cya Amerika gisaba ko hashyirwaho ingabo mpuzamahanga zo kugarura amahoro muri Gaza, hanategurwa uburyo Palestine izigenga nyuma y’intambara imaze imyaka ibiri ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas.

Muri iyi nama yateranye ku wa 17 Ugushyingo 2025, abatoye bose 13 bashyigikiye icyo gitekerezo. Nta watoye ahakana iki cyemezo. U Bushinwa n’u Burusiya byifashe.

Icyakora Amerika n’ibindi bihugu byizeye ko u Burusiya butazakoresha ububasha bufite bwo gutesha agaciro icyemezo cyatowe n’ibihugu byinshi.

Ibihugu by’Abarabu byagaragaje ubushake bwo gutanga ingabo muri Gaza, ariko bikaba byasabwaga guhabwa uburenganzira na Loni.

Ibyemezo by’Inama ya Loni Ishinzwe Umutekano, ishyigikiye gahunda ya Donald Trump yo guhagarika intambara, ikubiyemo ingingo zitandukanye.

Ni gahunda irimo kuzashyiraho itsinda ry’abantu biswe ‘Board of Peace’, ndetse Trump akazaba umuyobozi waryo.

Icyemezo cya Loni kandi cyemeza ko muri Gaza hakoherezwayo ingabo, zo kugarura amahoro, kugenzura imipaka, kurinda abaturage no gukusanya intwaro ziri muri aka gace.

Biteganyijwe ko ‘Board of Peace’ n’izi ngabo zizakora kugeza mu mpera za 2027.

Ku wa 7 Ukwakira 2023 ni bwo Hamas yagabye ibitero kuri Israel, bihitana abarenga 1200 abandi barenga 200 bashimutwa n’uyu mutwe. Israel yahise igaba ibitero simusiga kuri uyu mutwe ndetse kugeza ubu habarurwa abagera mu bihumbi 69 bamaze kubigwamo.

Ibitero bya Israel muri Gaza bimaze kwicirwamo abasaga ibihumbi 69

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages