00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Los Angeles: Abasirikare boherejwe na Trump guhangana n’abigaragambya barenze 4000

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 June 2025 saa 11:01
Yasuwe :

Perezida Donald Trump agiye kohereza abandi basirikare 2700 kugira ngo bajye kunganira abandi 2000 bari baroherejwe mu Mujyi wa Los Angeles, kujya guhangana n’abigaragambya bamagana itabwa muri yombi ry’abimukira badafite ibyangombwa.

Guverineri wa Leta ya California, Gavin Newsom, yagaye icyo cyemezo avuga ko kitagamije inyungu rusange z’abaturage.

Ku wa Mbere, Newsom yareze Leta ya Trump mu rukiko avuga ko kpoherezwa ku ingabo byakozwe nta burenganzira Trump afite kuko we nk’umuyobozi wa California atigeze asaba ubufasha.

Iyi myigaragambyo yakajije umurego ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, aho abaturage bamagana uburyo igikorwa cyo gufata no gufunga abimukira badafite ibyangombwa kiri gukorwamo, bagaragaza ko kirengagiza amahame y’uburenganzira bwa muntu.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bigaragambya bafitanye isano n’abimukira bafashwe, aho bari gushyirwa mu bigo byabugenewe, mu gihe hashakishwa uburyo basubira mu bihugu byakomotsemo.

Abigaragambya bahanganye n’inzego z’umutekano bakoresheje amabuye ndetse batwika imodoka, mu gihe nazo zabamishemo imyuka iryana mu maso.

Tumwe mu duce turimo abigaragambya nka Paramount, dutuyemo abarenga 80% abaturage bafite inkomoko mu bihugu nka Mexique n’ibindi, ari nabo bashinjwa kuzana bene wabo badafite ibyangombwa, bakabacumbikira.

Abasirikare boherejwe na Trump guhangana n'abigaragambya bageze ku 4000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages