Iyi myigaragambyo yabaye ku wa Gatandatu imbere y’amaduka ya Louis Vuitton na Dior ari kuri Boulevard de Waterloo i Bruxelles. Abayitabiriye basabye ibi bigo guhagarika burundu gukoresha ubwoya bw’inyamaswa mu bicuruzwa byabyo.
Abigaragambyaga bagaragaje impungenge zabo ku mibereho y’inyamaswa zikoreshwa mu gukora ubwoya bugurishwa mu nganda z’imyambaro.
BAM yashyize ku rutonde rw’abo ishinja gukomeza ubucuruzi bw’ubwoya bw’inyamaswa ikigo cya LVMH, ari na cyo gifite Louis Vuitton na Dior. Uyu muryango uvuga ko LVMH itarafata icyemezo cyo guhagarika burundu kugurisha ibicuruzwa bikozwe mu bwoya bw’inyamaswa.
Nk’uko BAM ibitangaza, ibirango bitanu biri muri LVMH bikomeje kugurisha ibicuruzwa birimo ubwoya bw’inyamaswa, birimo Louis Vuitton, Dior, Berluti, Fendi na Loro Piana. Muri ibyo, Louis Vuitton na Dior ni byo bifite amaduka mu Bubiligi.
Iyi myigaragambyo iri mu bukangurambaga mpuzamahanga bwo kwamagana ubucuruzi bw’ubwoya bw’inyamaswa no gushyira igitutu kuri LVMH. Bukorerwa mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Australia, u Buyapani na Taiwan.
Abaharanira kurengera inyamaswa bavuga ko bagamije gukomeza gushyira iki kibazo ku murongo w’ibiganiro mu nganda z’imyambaro y’akataraboneka, basaba ibirango bikomeye gufata ingamba zo kurinda imibereho y’inyamaswa no kureka gukoresha ubwoya bwazo mu bicuruzwa byabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!