Amavuta y’indege amaze kuzamuka ku kigero cyo hejuru kuva intambara ya Amerika, Israel na Iran yatangira tariki ya 28 Gashyantare 2026 ibyatumye iyi sosiyete ihagarika zimwe mu ngendo z’indege yakoreraga mu Burasirazuba bwa Hagati.
Ibigo by’indege birimo KLM-France na Delta n’ibindi byazamuye ibiciro by’amatike, bishyiraho amafaranga y’inyongera acibwa abagenzi hejuru y’itike kugira ngo bagaruze ikiguzi cy’amavuta, binagabanya ibyerekezo bimwe na bimwe mu rwego kuzigama amafaranga no kugabanya ibihombo.
Inzobere mu bijyanye n’indege zaburiye abantu bakunda gutega indege ko bakwiye kwitega ko ibiciro bizazamuka ndetse zimwe mu ngendo zizahagarara kubera intambara ya Iran na Amerika.
50% by’amavuta y’indege akoreshwa n’ibigo byinshi by’i Burayi aturuka mu bihugu byo mu kigobe cy’Abarabu kandi kuva umuhora wa Hormuz unyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri Peteroli kubera ibitero bya Amerika na Israel kuri yo byatumye ayo mavuta abura.
Mu cyumweru gishize Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu, IEA, cyatangaje ko ibihugu by’i Burayi bigiye kugira ikibazo cy’ibura ry’amavuta y’indege kubera intambara ya Iran na Amerika, gusa u Bwongereza bwavuze ko ntakibazo bufite.
Nyuma y’ibyo ku wa 22 Mata 2026, Lufthansa yatangaje ko igiye guhagarika zimwe mu ngendo z’indege zo mu Burayi kubera ibura ry’amavuta yazo.
Gusa yagaragaje ko abakiliya bayo bazajya babasha kujya mu bindi bihugu cyane cyane abajya mu ngendo z’indege za kure.
Lufthansa yavuze ko kubera guhagarika izo ngendo z’indege bazazigama toni ibihumbi 40 by’amavuta yazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!