Uyu munyepolitiki yigeze kuyobora iki gihugu hagati y’umwaka wa 2003 na 2010 akaba yaratsinze Jair Bolsonaro mu matora yabaye mu Ukwakira uyu mwaka.
Umutekano wari wakajijwe ubwo yarahiraga kubera kwikanga ko abashyigikiye Bolsonaro barogoya uyu muhango.Bolsonaro ubwe ntiyitabiriye kuko yavuye mu gihugu ku wa Gatanu ahungira muri leta ya Florida.
Uruvunganzoka rw’abashyigikiye Lula bateraniye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu gitondo cya kare bambaye imyenda y’umutuku iranga ishyaka rye bashaka gukurikirana indahiro ye no kumucyeza.
Polisi yatangaje ko umuntu umwe yafashwe agerageza kwinjira habereye ibirori, yitwaje imbugita.






Ibitekerezo 0