00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Luxembourg igiye kuba igihugu cya mbere ku Isi aho ingendo rusange ari ubuntu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 February 2020 saa 11:03
Yasuwe :

Luxembourg ni igihugu giherereye ku Mugabane w’u Burayi kiri ku buso bwa kilometero kare 2586 ariko gifite ubukungu bukomeye kandi buzamuka ku muvuduko wo hejuru ku mugabane wose.

Gituwe n’abaturage bake batanageze kuri miliyoni kuko ari ibihumbi 620, ariko baturuka mu bice bitandukanye by’Isi, kuko bibarwa ko baturuka mu bihugu 170 bakururwa n’umushahara uri hejuru.

Guhera ku ya Mbere Werurwe 2020, Luxembourg izaca agahigo ko kuba igihugu cya mbere ku Isi aho ingendo zose rusange zizaba ari ubuntu. Ni ukuvuga ngo umuntu ashobora gutega bisi, tram na gari ya moshi ku buntu.

Hari imijyi itandukanye mu Burayi yari isanzwe yarashyizeho ubu buryo bw’aho ingendo zose rusange ziba ubuntu, nka Tallinn muri Estonie, ariko Luxembourg yo igiye kubikora mu gihugu cyose.

Ubu umuturage wese ndetse na ba mukerarugendo bazaba bemerewe kugenda mu modoka rusange batishyuye. Impamvu leta yashyizeho ubu buryo zishingiye ku buryo umuvundo w’imodoka mu mihanda wari utangiye gufata intera, igasanga kwagura imihanda bidashobora kuba igisubizo kirambye ahubwo hakwiye kubaho uburyo butuma n’uyifite ashobora kuyisiga mu rugo agatega iya rusange.

Nibura 47% by’ingendo zikorwa hifashishijwe imodoka muri Luxembourg bigatuma umuvundo uba mwinshi. Bisi rusange zikoreshwa ku kigero cya 32% naho gari ya moshi kuri 19%.

Ibi bihabanye cyane no mu bindi bihugu byinshi by’i Burayi aho usanga abantu bakoresha imodoka rusange cyane aho kuba imodoka zabo bwite, kuko nko mu Bufaransa, 70% by’abakozi bakoresha imodoka rusange.

Abakozi bavuye mu Bubiligi, u Bufaransa n’u Budage bagera ku bihumbi 200 nibo binjira muri Luxembourg bagiye mu kazi umunsi ku wundi.

Muri iyi gahunda, abantu bashaka kwicara mu myanya y’icyubahiro muri gari ya moshi nibo bonyine bazajya bishyura.

Nibura byitezwe ko leta izahomba miliyoni 41 z’ama-euro ku mwaka mu matike yacuruzwaga ariko aya mafaranga azagarurizwa mu bindi birimo nk’imisoro.

Ubu leta iri gushyira imbaraga mu kubaka imihanda, inzira nshya za gari ya moshi ku buryo imodoka rusange zizoroherwa no kugenda.

Muri Luxembourg hakunze kugaragara umuvundo mwinshi w'imodoka
Gari ya moshi zizajya zigeza abantu mu bice byose by'igihugu ku buntu
Imodoka rusange kuva tariki ya Mbere Werurwe 2020 zizaba ari ubuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages