00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Macklemore yakuwe mu bitaramo bya Ed Sheeran kubera kubivanga na politiki

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 September 2026 saa 10:30
Yasuwe :

Umuraperi w’Umunyamerika Macklemore, usanzwe witwa Benjamin Haggerty, yakuwe mu bagomba gukomeza kuririmba mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Ed Sheeran nyuma y’uko avugiye amagambo ashyigikira Palestine mu bitaramo bibiri yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Macklemore yari umuhanzi ubanziriza Ed Sheeran mu bitaramo bye, ariko amagambo yavuze yakuruye impaka, cyane cyane amatsinda amwe y’Abayahudi yamunenze avuga ko politiki itagomba kuvangwa n’ibitaramo by’umuziki.

Ku wa 4 Nzeri, ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya Ed Sheeran cyabereye kuri MetLife Stadium muri New Jersey, Macklemore yabwiye abafana ko imwe mu mpamvu yatumye ajya muri uru rugendo ari ukugira ngo abone umwanya wo kuvuga ku bibazo bimureba.

Yahamagariye abantu gushyigikira Palestina, avuga ati “Free Palestine”. Nyuma yaho yaririmbye indirimbo ye Hind’s Hall, aho yanenze ibikorwa bya gisirikare bya Israel muri Gaza, ndetse amashusho y’ibyangijwe muri Gaza yerekanwa kuri nsakazamashusho nini.

Nyuma y’iki gitaramo, amatsinda ashyigikiye Israel yanenze Macklemore, avuga ko abafana bari bagiye kureba Ed Sheeran aririmba aho kuba ibikorwa bya politiki.

Macklemore yavuze ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Ed Sheeran, bombi batabashije kumvikana ku buryo bwo gukomeza gukorana, bikarangira akuwe muri ibi bitaramo. Yongeyeho ko gufata uruhande ku kibazo runaka bishobora gutuma umuntu ahomba amafaranga, amasezerano y’ubucuruzi n’ubundi bufatanye, ariko ko atemera ko umuntu yaguma hagati y’abahohoterwa n’ababahutaza.

Uyu muraperi yanamaganye ibirego byo kuba yaravuze amagambo arwanya Abayahudi, avuga ko kunenga ibikorwa bya Leta ya Israel cyangwa gushyigikira Palestine bitagomba gufatwa nk’urwango ku Bayahudi.

Umuhanzi Macklemore yakuwe mu bitaramo bya Ed Sheeran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages