Aba bayobozi bavugiye ibi mu nama ihuza abaministiri b’ibihugu byombi isanzwe iba kabiri mu mwaka yitwa Franco-German nk’uko France 24 yabitangaje.
Iyi raporo isabirwa ibisobanuro yagaragaje ko Ikigo cy’Ubutasi cya Amerika (NSA) cyakoresheje imirongo ya Internet yo mu mazi ya Danemark mu kumviriza abayobozi bakuru b’ibihugu by’i Burayi birimo, u Budage, u Bufaransa, Suède na Norvège hagati ya 2012 na 2014.
Bivugwa ko NSA yumvirizaga ibyo aba bayobozi bavuga kuri telefoni, ikabona ubutumwa bandika kuri telefoni yewe n’ibyo bashakisha kuri murandasi bakabibona harimo n’ubutumwa bandika hifashishijwe murandasi.
Bamwe muri abo bayobozi ni Angela Merkel; Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier ndetse n’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, Peer Steinbruck.
Macron yavuze ko ibyo Amerika na Danemark bakoze atari byo ndetse bitanemewe hagati y’ibihugu bifitanye umubano.
Yongeyeho ati “Nizera umubano ushingiye ku cyizere wunga Abanyaburayi n’Abanyamerika. Ntabwo dushaka umwuka wo kutizerana no gukekana hagati yacu.”
“Niyo mpamvu dutegereje ibisobanuro byimbitse. Turasaba abavandimwe bacu b’Abanya-Danemark n’Abanyamerika kuduha amakuru yose kuri ibi byaha bashinjwa. Dutegereje ibisubizo.”
Angela Merkel yunze mu rya Macron avuga ko ashyigikiye igitekerezo cye, ko ibi bihugu bigomba gusobanura ibyo byakoze.
Iyi raporo ishinja Amerika na Danemark yasohotse mu Ugushyingo 2020.
Yakozwe n’ibitangamakuru bitandukanye birimo, Radio yo muri Danemark, DR, ari nayo yayitangaje, ifatanyije n’igitangazamakuru cyo muri Suède, SVT, icyo muri Norvège, NRK, icyo mu Budage, NDR ndetse na Le Monde yo mu Bufaransa. Gusa icukumbura ryakozwe n’ibi bitangazamakuru ryashyizwe hanze na Radio yo muri Danemark DR.
Kuva Amerika yaterwa bwa mbere n’ibitero by’iterabwoba mu 2001, bivugwa ko yakajije ubutasi kugeza ubwo ineka abaturage b’igihugu bwite ndetse ikanumviriza amabanga y’abayobozi bakuru b’ibihugu bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!