Macron w’imyaka 48, yatangaje ibyo ku wa 25 Nzeri 2026 mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Variety, ubwo yabazwaga niba nyuma yo kuva ku butegetsi yaba agitekereza kongera gusubira mu rugamba rwo kuyobora u Bufaransa.
Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa ntirimwemerera guhatanira indi manda mu matora ya 2027, kuko amaze gukora manda ebyiri zikurikirana. Ingingo ya gatandatu y’Itegeko Nshinga iteganya ko Perezida atorwa kuri manda y’imyaka itanu kandi ko umuntu atemerewe gukora manda zirenze ebyiri zikurikirana.
Macron yabigarutseho agira ati “Reka tubyumve neza: dukurikije Itegeko Nshinga ryacu, umuntu yemerewe manda ebyiri zikurikirana. Bityo nzarangiza manda yanjye muri Gicurasi umwaka utaha, Abafaransa batore undi muntu.”
Gusa ubwo yabazwaga niba ibyo bisobanuye ko azaba asoje burundu urugendo rwe rwo gushaka kuyobora u Bufaransa, ntiyafunze urugi.
Yagize ati “Simvuze ko bidashoboka cyangwa bishoboka. Gusubira ku butegetsi nyuma y’igihe runaka ntibisanzwe, ariko tuzareba. Ubuzima bushobora kuzana ibitunguranye, rimwe na rimwe kurusha filime.”
Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa ribuza Perezida gukora manda zirenze ebyiri zikurikirana, ariko ntirimubuza kongera guhatanira uwo mwanya nyuma yo kumara manda imwe atari ku butegetsi.
Ibi bivuze ko Macron adashobora kwiyamamaza mu 2027, ariko mu gihe amategeko yaba atarahindutse, ashobora kongera guhatanira kuyobora igihugu mu 2032.
Macron yageze ku butegetsi bwa mbere mu 2017, ubwo yari afite imyaka 39, aba Perezida ukiri muto kurusha abandi bose bari barayoboye u Bufaransa. Mu 2022 yongeye gutorwa, atsinda Marine Le Pen mu cyiciro cya kabiri cy’amatora.
Manda ye ya kabiri izarangira muri Gicurasi 2027, icyo gihe ubuyobozi bw’igihugu bukazahabwa uzatsinda amatora ateganyijwe uwo mwaka.
Amagambo ye mashya rero agaragaza ko nubwo agomba kuva muri Élysée, atavuga ko urugendo rwe rwa politiki ruzaba rurangiye.






Ibitekerezo 0