Sanofi iherereye mu Bufaransa, yatangaje ko Umugabane w’u Burayi nawo ugomba gufatira urugero kuri Amerika, ukongera inkunga utanga.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko yatunguwe n’iki kigo, kuba kivuga ko Amerika ariyo izaba igihugu cya mbere mu bihugu byose kuba cyakwakira uru rukingo, mu gihe ruzaba rwakozwe n’ikigo cyo mu Bufaransa.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bye, Elysée, rivuga ko “Urukingo rwa Coronavirus ntirugomba gushyirwa mu mapiganwa.”

Perezida Macron yatangaje ibi nyuma y’aho Umuyobozi wa Sanofi, Umwongereza, Paul Hudson, atangarije ko bageze kure ubushakashatsi bw’urukingo rwa Coronavirus, kandi ko bazahita barwohereza mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera ko “Bashoye amafaranga menshi birengagije ibihombo.”

Ati “Ni gutyo bizagenda kubera ko bashoye amafaranga mu kugerageza kurengera abaturage babo.”

Uwigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima mu Bufaransa, Xavier Betrand, yanditse kuri Twitter abwira Macron ati “Ntabwo byumvikana uburyo ikigo gifite ibiro bikuru mu Bufaransa kandi kikaba kihabonera amahirwe y’ubushakashatsi, gishobora kohereza urukingo muri Amerika mbere yacu, ugomba kugira icyo ukora.”

Umuyobozi w’ishami rya Sanofi mu Bufaransa, Olivier Bogillot, yavuze ko mu gihe iki kigo kizaba gikoze inkingo zihagije, zizagera kuri buri wese, ariko avuga ko Amerika yashyize ingufu mu gukora uru rukingo kandi vuba.

Uyu muyobozi agaragaza ko hagomba gukorwa ishoramari rikomeye mu kugura ibikoresho, kandi ko Amerika nabwo yarushije ibindi bihugu.

Yavuze ko Amerika yateye inkunga iki kigo inkunga ya miliyoni z’amayero mu gukora urukingo rwa Coronavirus nyuma yo kugirana ubufatanye muri uyu mwaka nk’uko RFI ibitangaza.

Gusa ishyirahamwe rihuza abaganga mu Burasansa, ryavuze ko ryatunguwe n’ibyatangajwe na Sanofi kuko ngo mu myaka yashize iki kigo cyagiye gihabwa amafaranga menshi na Leta y’u Bufaransa mu gukora ubushakashatsi.

Kugeza ubu iki kigo gikomeje gukora inkingo ebyiri zishobora gukingira Coronavirus, gusa ibizavamo biteganyijwe ko bitazaboneka mbere y’intangiriro z’umwaka utaha.

Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo gihugu gikomeje kuza imbere mu kugira umubare munini w’abanduye [1 457 593] n’abamaze gupfa [bagera ku Isi 86 912] ku Isi. Mu Bufaransa ho handuye 178 870, hamaze gupfa 27 425.

Perezida Emmanuel Macron yamaganye ikigo cyo mu Bufaransa cyavuze ko urukingo rwa mbere rwa Coronavirus kizakora ruzoherezwa muri Amerika
Perezida Emmanuel Macron yamaganye ikigo cyo mu Bufaransa cyavuze ko urukingo rwa mbere rwa Coronavirus kizakora ruzoherezwa muri Amerika