Perezida Emmanuel Macron yabwiye abanyamakuru ko ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger abayeho nabi kubera abahiritse ubutegetsi.

Yagize ati “Ubu turi kuvugana, dufite ambasaderi n’abandi badipolomate bameze nk’abafashwe nk’imbohe muri Ambasade y’u Bufaransa. Batumye (abahiritse ubutegetsi) ibiryo bidashobora kubageraho ku buryo ubu Ambasaderi ari kurya ku mafunguro y’abasirikare.”

Nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum muri Nyakanga 2023, ubutegetsi bwa gisirikare bwa Niger bwasabye ko Ambasaderi w’u Bufaransa, Slyvain Itte, ava muri iki gihugu.

Igisirikare cya Niger cyamuhaye amasaha 48 yo kuba yavuye mu gihugu ariko guverinoma y’u Bufaransa yanga ko avayo cyane ko itemera abahiritse ubutegetsi.

Perezida Macron yavuze ko kuri ubu abari muri ambasade badashobora gusohoka.

Abajijwe niba hari gahunda u Bufaransa bufite bwo kuba bwamukura muri iki gihugu, Macron yasubije ko bazashyira mu bikorwa buri kimwe cyose bumvikanye na Bazoum wahiritswe ku butegetsi kuko ari we muyobozi wemewe n’amategeko, ashimangira ko avugana na we buri munsi.

U Bufaransa bufite abasirikare 1500 muri Niger ndetse bwatangaje ko kugira ngo bakurwe muri iki gihugu bizashingira ku biganiro na Bazoum wenyine mu gihe nyamara abamuhiritse ku butegetsi ibyo batabikozwa.

Ambasaderi w’u Bufaransa, Slyvain Itte akomeje kwinangira kuva muri Niger
Ambasaderi w’u Bufaransa, Slyvain Itte akomeje kwinangira kuva muri Niger