Macron yatunguye benshi, bibaza ku myambarire ye nk’Umukuru w’Igihugu.
Nubwo atigeze atanga amakuru yimbitse agendanye n’impamvu yo guhitamo kugaragara gutyo, amwe mu makuru avuga ko byaba bifite aho bihuriye n’uburwayi bw’ijisho amaranye iminsi.
Ubwe aherutse kumvikana atera urwenya ku burwayi bwe avuga ko ari "l’oeil du tigre", ijisho ry’igisamagwe. Hari mu birori bya gisirikare yatumiwemo mu cyumweru gishize.
Ikibazo Macron yagize mu jisho, cyatewe n’imitsi yo mu jisho yagize ikibazo, hanyuma ijisho riratukura. Ni ibintu bibaho iyo umuntu abyiringiye amaso cyane ku buryo ushobora gusanga ijisho ry’umuntu ryajemo amaraso.
Ntabwo ari uburwayi bubabaza, ni uburwayi bukira, ariko uburwaye hari igihe aba abona bumuteye inenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!