Iyo mitwe irimo n’utekerezwa ko ari uw’uwahoze ari Umwami Toera wa Madagascar, n’indi ibiri y’abakomoka mu bwoko bw’Aba-Sakalava.
Madagascar yahawe iyi mibiri ku wa 26 Kanama 2025 mu muhango wabereye muri Minisiteri y’Umuco y’u Bufaransa.
Mu 1897 Ingabo z’u Bufaransa zigabye mu baturage bo muri Madagascar, zica abantu benshi, barimo n’Umwami Toera wishwe aciwe umutwe ujyanwa i Paris nk’ikimenyetso cy’intsinzi.
Uwo mutwe washyizwe mu ngoro ndangamurage y’u Bufaransa hamwe n’indi myinshi yakusanyijwe muri icyo kirwa kiri mu Nyanja y’Abahinde.
Minisitiri w’Umuco w’u Bufaransa, Rachida Dati, yagize ati “Iyi mibiri yinjiye mu ngoro y’igihugu mu buryo bwatesheje agaciro ikiremwamuntu, mu bihe by’ivangura n’ubugizi bwa nabi bw’ubukoloni.”
Minisitiri w’Umuco muri Madagascar, Volamiranty Donna Mara, yashimye iki gikorwa, avuga ko “Iyi mibiri yari imaze imyaka 128 yaratwawe, cyari igikomere ku mitima y’Abanya-Madagascar. Ni imibiri iduhuza n’amateka yacu.”
Uyu muhango ubaye uwa mbere, nyuma y’uko u Bufaransa bwemeye amategeko mashya mu 2023, yemerera ibihugu gusubizwa imibiri y’ababo n’ibikoresho byanyazwe mu gihe cy’ubukoloni.
Kuri ubu mu bikoresho ibihumbi 30 bigize ingoro ya Musée de l’Homme iri i Paris, 1/3 cyabyo ni imibiri yaturutse hirya no hino ku isi.
Ibihugu nka Australie na Argentine na byo byamaze gusaba u Bufaransa gusubizwa imibiri y’ababo.
Ubwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasuraga Madagascar muri Mata 2025, yasabye imbabazi ku ruhare bagize mu kwica imbaga y’Abanya-Madagascar.
Madagascar yigobotoye ingoyi y’Abafaransa mu 1960 nyuma y’imyaka 60 u Bufaransa bwari bumaze bukoloniza iki kibazo.
Iyi mibiri izagezwa muri Madagascar ku wa 31 Kanama 2025, aho izashyingurwa mu cyubahiro.






Ibitekerezo 0